Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya w’i Kibeho

Bikira Mariya Nyina wa Jambo,
Mubyeyi w’abamwemera bakamwakira,
dore twishyize imbere yawe tukurangamiye.
Twemera ko uri kumwe na twe nk’umubyeyi mu bana be,
n’ubwo tutakubonesha amaso yacu y’umubiri.

Wowe nzira nziza igeza kuri Yezu Umukiza,
tugushimiye ibyiza byose tugukesha mu kubaho kwacu,
cyane cyane kuva ubwo mu kwicisha bugufi kwawe,
wemeye kwigaragariza i Kibeho by’agatangaza
mu gihe iyi si yacu yari ibikeneye cyane.

Komeza uduhe urumuri n’imbaraga,
tubashe kwakira uko bikwiye ubutumwa bwawe,
budushishikariza guhinduka no kwihana
ngo tubeho dukurikiza Ivanjili y’Umwana wawe.
Dutoze gusenga nta buryarya no gukundana nk’uko yadukunze;
maze nk’uko wabisabye, duhore turi indabo nziza zihumurira
bose na hose.

Bikira Mariya Umunyamibabaro,
duhe kumva agaciro k’umusaraba mu buzima bwacu,
maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu,
tubyuzurize mu mibiri yacu tubigirira Umubiri we, ari wo Kiliziya.

Nuko niturangiza urugendo rwacu hano ku isi,
tuzabane na mwe mu ngoma y’ijuru ubuziraherezo.

Amen.

Misericorde Divine | Marian Home Page | Gift Shop | Le Fondateur des Pères Marians | Generalate